Print

Hatangajwe impamvu isekeje yatumye guverinoma y’Uburundi ihindura Gitega umurwa mukuru wa Politiki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2019 Yasuwe: 6280

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru by’I Burundi,mu masengesho akomeye yabereye mu mujyi wa Bujumbura yari yateguwe n’umutwe wa CNDD FDD, ku munsi w’ejo Taliki ya 27 Mutarama 2019,nibwo uyu munyamabanga yabwiye abayitabiriye ko Bujumbura yuzuyemo amashitani atuma abayobozi bakora akazi nabi ariyo mpamvu bahisemo kwimurira umurwa mukuru wa Politiki mu ntara ya Gitega.

Ku Cyumweru Taliki ya 23 Ukuboza 2018, nibwo inama y’Abaminisitiri mu Burundi yafashe iumwanzuro watunguye benshi ko Bujumbura itakiri umurwa mukuru wa politiki w’iki gihugu,yasimbuwe na Gitega.

Abarundi benshi ntibishimiye iki cyemezo kubera ko bafite impungenge ko gishobora kuzangiza imikorere imwe n’imwe ndetse amafaranga yakabafashije mu kubaho neza akazashorwa mu kubaka inyubako nshya z’ibigo bya Leta muri uyu mujyi wa Gitega ukiri ku rwego rwo hasi.


Comments

Nkusi Norbert 29 January 2019

Hahaha! Ikibazo nuko ayo mashitani azimukana nabo aho bagiye! Ahasigaye ngirango bazageraho bimuke nigihugu cyose bagihunge bagisigire ayo mashitani! Ubundi bible iravuga ngo mugandukire Imana hanyuma murwanye satani nawe azabahunga! None kuki abantu aribo bahunga satani aho ariwe wakabahunze!