Print

Perezida Mnangagwa yafungishije abashinzwe umutekano bafashwe bari gukubita umuturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2019 Yasuwe: 1488

Mnangagwa abinyujije kuri Twitter ye, yatangaje ko yababajwe no kubona iyi nkuru mu kinyamakuru Sky News asaba ko aba bashinzwe umutekano bahita batabwa muri yombi.

Muri iyi video, aba bapolisi bagaragaye bakura umugabo wari wambaye amapingu mu modoka bamukubita inkoni nyinshi mu mutwe.

Abanya Zimbabwe bamaze iminsi bigaragambya kubera izamuka rikomeye ry’ibikomoka kuri lisansi,ndetse imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yamaganye urugomo abasirikare ba Zimbabwe bakoreye abigaragambya.

Mu minsi irindwi ishize, abantu 8 bamaze kwicwa ndetse benshi bamaze gukomerekera muri iyi myigaragambyo yo kwamagana ibi biciro.