Print

Lionel Messi arashinjwa kudahereza umupira mugenzi we bakinana muri FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2019 Yasuwe: 3433

Messi ufatwa nka moteri ya FC Barcelona,ntakunda guhereza mugenzi we Coutinho umupira ndetse uyu munya Brazil yasubiye inyuma kuva yagera muri iyi kipe yamuguze akayabo imuvanye muri Liverpool.

Benshi mu bafana ba FC Barcelona nibo bagaragaje ko uyu kizigenza Messi atajya akozwa ibyo guhereza umupira Coutinho ahubwo akunda gukinana cyane na myugariro Jordi Alba.

Messi aherutse gutangaza ko akunda Alba cyane ndetse yishimira uburyo akunda kumuremera uburyo bwinshi bubyara ibitego kurusha abandi bakinana.

Coutinho utishimiye uko akinishwa muri FC Barcelona,yavuzweho ko yifuza kuyisohokamo akerekeza mu makipe arimo PSG yamwifuzaga.


Coutinho arashinjwa kudahereza umupira Philippe Coutinho


Comments

Alexis 30 January 2019

Ibyo muvuga mubikura he? Fake news. Mutubwire source mubikuraho


Ntwari Jackson 29 January 2019

Mukosore subtitle iri kuriyo photo ya nyuma iriho Messi na Coutinho.
"Coutinho arashinjwa kudahereza umupira Philippe Coutinho"