Print

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo kigamije guhuza ibyiciro bitandukanye by’abanyamuziki[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 January 2019 Yasuwe: 897

YG Entertainment ’Gerard Mbabazi na Rwema Prince’ batangarije UMURYANGO ko iki gitaramo kigamije guhuza ibyiciro bitandukanye by’abanyamuziki mu Rwanda nubwo atari byose,akaba ari mu rwego rwo kwizihiza umuziki nyarwanda ushimisha ukanafasha benshi mu bakunzi bawo.

Masamba Intore ni umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo

Gerard Mbabazi na Rwema Prince bakomeje bavuga ko bifuza ko abanyarwanda batangira guha agaciro umuziki w’abahanzi babo aho kumva abanyamahanga ko aribo bashoboye.Aha ngo ni nyuma ya Genocide ngo ni nyuma ya Genocide umuziki wa Tanzania,Uganda,Burundi na Kenya umuziki waho watangiye kwiganza mu Rwanda no mu Banyarwanda kuko abahanzi benshi bari barishwe abandi bagahunga abasigaye nabo bafite ihungabana.

Imyaka ikaba ngo yari ibaye myinshi bagasanga aricyo gihe cyo kubaha umuziki nyarwanda kuko waciye mu ngorane nyinshi zitari nziza na gato,aho abawutangiye nyuma ngo babaye nk’abana b’imfubyi kuko batari bafite bakuru babo bababanjirije ngo babarebereho ndetse banababere icyitegererezo.

Charly na Nina bazataramira abazitabira iki gitaramo cyateguwe na YG Entertainment

Mu bahanzi biteganyijwe ko bazaririmba muri iki gitaramo cyateguwe na YG Entertainment ’Gerard Mbabazi na Rwema Prince’ barimo Masamba Intore,Bruce Melodie,Mani Martin,Charly na Nina nabandi bahanzi batandukanye.Iki gitaramo kizaba tariki 1 Werurwe 2019 kibere Camp Kigali, i saa kumi n’imwe z’umugoroba,kwinjira ahasanzwe ni 5000 Frws naho mu myanya y’icyubahiro ni 10000 Frws.

Mani Martin nawe ari mu bazaririmbamo


Bruce Melodie nawe biteganyijwe ko ari mu bazataramira abakunzi b’umuziki nyarwanda