Print

Ole Gunnar Solskjaer yatangaje ikintu gikomeye azakora nagirwa umutoza wa Manchester United burundu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2019 Yasuwe: 2150

Ole Gunnar Solskjaer yabwiye abanyamakuru ko kuza mu makipe 4 ya mbere atari ikintu Manchester United ikwiriye kurwanira ahubwo nkuko byahise ikwiriye guhatanira ibikombe.

Yagize ati “Twatwaye UEFA Champions League,Premier League na FA Cup.Ntabwo dukwiriye guhatanira kuza mu myanya 4 ya mbere muri Premier League.Dukwiye kwibaza tuti “Ese uyu mwaka tuzagira igikombe dutwara?.Njya muri buri mukino nk’umutoza wa Manchester United ntekereza ko turatsinda.

Uyu mwaka ntitwabasha gutwara shampiyona ariko turacyari muri FA Cup.Tugomba kugerageza tukayitwara ndetse buri mutoza wese aba yifuza ibikombe.”

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko umutoza Sir Alex Ferguson yasize ikirango cyo gutsinda muri Manchester United ndetse ngo nicyo yifuza gukomerezaho nabasha guhabwa akazi ko gutoza iyi kipe burundu.

Ole Gunnar Solskjaer amaze gutsinda imikino 8 yose yatoje ndetse uyu munsi nabasha gutsinda Bunley araba yujuje umukino wa 9 wikurikiranya.