Print

Umukobwa yavanye mu izuru rye impeta yari imaze imyaka 12 yaramuhezemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2019 Yasuwe: 2448

Ubwo uyu mukobwa yizihizaga isabukuru y’imyaka 8,yahawe impano y’impeta ntoya, ayiseseka mu izuru rye iheramo byatumye ayimarana imyaka 12 yose.

Abigail Thompson yavuze ko yageze nyuma yibagirwa ko afite iyi mpeta kugeza ubwo yimyiye abona irasohotse.

Yagize ati “Sinibukaga ko yaheze mu izuru ryanjye.Njye na mama twagize ngo umwe mu nshuti zanjye yarayijyanye ariko natunguwe n’uko ubwo nari ndimo kwimyira ndebye ku muswari mbona hariho impeta.”

Uyu mukobwa yavuze ko mu myaka 12 yari amaranye iyi mpeta mu izuru rye,nta kibazo cyo guhumeka cyangwa ikindi icyari cyo cyose yahuye nacyo.