Print

Umugore wa Chris Brown ari mu gahinda nyuma yo kwibasirwa n’abantu batazwi

Yanditwe na: Martin Munezero 29 January 2019 Yasuwe: 2019

Abajura binjiye mu rugo rwa Guzman ruri muri Los Angeles bamwiba imyenda n’ibindi by’agaciro birimo n’iby’umukobwa we mukuru n’iby’uwo yabyaranye na Chris Brown, Royalty.

Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugore bamwibye ubwo yari yagiye mu baturanyi be.

Inzego z’umutekano zivuga ko zatangiye iperereza ariko ko nta muntu ukekwa cyangwa se ngo habe n’akanunu k’aho zahera zimushaka.

Nia akeka ko yibwe n’umuntu usanzwe azi uko akora. Ibi abishingira ku kuba yarasize televiziyo n’amatara bicanye ariko ntafunge urugi.

Ingo z’ibyamamare muri Amerika zikunze kugabwaho ibitero n’abajura. Mu minsi ishize, Blac Chyna, Nick Minaj na Drake nabo baribwe.

Nia Guzman yibwe mu gihe yigeze gutangaza ko urugo rwe rutameze neza cyane ko ngo rwinjirirwa kenshi n’insoresore zishaka gufotora umukobwa we, Royalty.