Print

Wa musore w’imyaka 21 ugiye kurushingana n’umugore umurusha imyaka 27 yamaganye abakomeje guharabika umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2019 Yasuwe: 9835

Kwizera wakunze Mukaperezida kuwa kera,yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw dukesha iyi nkuru ko atishimiye amagambo y’abantu bavuze ko ari umukozi we ndetse yarozwe n’uyu mugore ufite umwana umuruta.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko nta muntu utajya avugwa kuko baravuga ngo uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina.Njye n’uyu mugore wanjye turakundana,kuba batuvuga ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru njye ntabwo binkanga,icya mbere n’urukundo.Ndashaka kubigaragaza nkamukunda ku mugaragaro.

Bamwe baravuga ngo namukundiye imitungo,abandi ngo yarandoze,ariko nta burozi burimo ni urukundo.Icyo nababwira turakundana kandi tuzasazana.Abavuga ko ari umukecuru babyigumanire,navuga ko ari inkumi yanjye nkuko wavuga ngo washakanye n’umukobwa w’imyaka 25 na 35,ndamukunda kandi ankorera nk’ibyo undi muntu yakorera uwo bakundana.”

Kwizera afite imyaka 21 mu gihe umugore we Mukaperezida afite imyaka 48. Ubu basigaye babana mu buryo butemewe n’amageko ariko ku wa 31 Mutarama 2019 bazajya kubisinyira mu mategeko.

Kwizera yabwiye Isimbi.rw ko yagowe bikomeye no gutereta Mukaperezida kuko yamaze amezi 6 amusura,amusohokana kenshi kugira ngo amutware umutima.

Kwizera yavuze ko kubera urukundo yakundaga Mukaperezida umurusha imyaka 27,yigeze gufata ibihumbi 40 ku mafaranga y’ishuli yari yahawe n’ababyeyi be, ayasohokanamo uyu mukunzi we muri hoteli.

Uyu musore yavuze ko Mukaperezida yanze abagabo benshi bamwirukagaho kugira ngo bakundane none kuri ubu bagiye kurushinga mu buryo bwemewe n’amategeko.




Comments

nduwayo 30 January 2019

sha ntaho utaniye nayayindi irinda urugo


gatare 30 January 2019

Kuki bivanga mu rukundo rwabo??Nta muntu numwe utekereza nkundi.Reba uburyo Presidents MACRON akundana n’uriya mukecuru babana,kimwe na TRUMP warongoye umwana.Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricane,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.


kamegeri F. 30 January 2019

rata wasanze aryoshye fata ukomeze.


29 January 2019

Nonese umugabo ariwe ufite iyo myaka ko ntacyo mwavuga,ko umusaza ufite imyaka 80 ,ashaka umukobwa ufite iyo myaka uwo mugabo afite?uretse ko ari nka Mama we !nubwo babeshyera urukundo ngo ni impumyi da !


29 January 2019

ese mwabahaye amahoro haruzabatunga muri mwe mubapinga ? urukundo nurukundo muceceke .