APR FC yatsinzwe na AS Kigali mu mukino wa mbere w’igikombe cy’intwari igitego 1-0,yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-0 byatsinzwe na Nshuti Dominique Savio,Mugunga Yves,Hakizimana Muhadjiri na Akayezu Jean Bosco witsinze.
Rayon Sports yatsinze mu mukino wa mbere,yananiwe gutsinda AS Kigali yahawe ikarita itukura igice cya kabiri kigitangira,banganya 0-0.
AS Kigali yakinnye iminota myinshi y’igice cya kabiri ari abakinnyi 10 kuko Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yahawe amakarita 2 y’umuhondo muri uyu mukino waranzwemo amakarita menshi.
Kunganya kwa Rayon Sports na AS Kigali,bitumye amakipe yose uko ari 3 agumana amahirwe yo kuzahatanira iki gikombe kugeza ku ku munsi wa nyuma uteganyijwe kuwa Gatanu.
AS Kigali na Rayon Sports zinganya amanota 4,APR FC ifite 3 mu gihe Etincelles fc yasezerewe.