Print

Jay Polly yatangiye gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yiganjemo ibyo yahuye nabyo nyuma yo gukubita umugore we birimo no gufungwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 January 2019 Yasuwe: 2736

Jay Polly benshi bamukunze mu ndirimbo nka Ndacyariho, Akanyarirajisho, umupfumu uzwi, Deux fois Deux , ku musenyi nizindi zagiye zinyura abakunzi b’umuziki mu Rwanda byumwihariko abakunda injyana ya Hip Hop.

Uyu mugabo nyuma yuko asoje igifungo cye yasohotse avuga hari byinshi yahinduye yizeza abakunzi b’umuziki we ko bagiye kubona Jay Polly utandukanye nuwo bari basanzwe bazi haba mu mikorere ndetse no mu myitwarire.

Jay Polly akaba yatangiye umushinga wo gukora amashusho y’indirimbo ye “Umusaraba wa Joshua” yakoranye na Marina n’indirimbo yibasiye imitima y’abakunzi b’umuziki muri iyi minsi byumwihariko abasanzwe bakunda umuziki wa Joshua, iyo uganiriye n’abafana batandukanye bakubwira ko ari indirimbo yabibukije Jay Polly bakunze mu myaka yashize ufite ubutumwa bukakaye na Rap y’umwimerere.