Print

Ntibisanzwe!Havutse impanga zikomoka ku bagabo 2 babana bahuje igitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 30 January 2019 Yasuwe: 2188

Ni ubwa mbere mu Bwongereza umugore abyaye abana bakomoka ku bagabo babiri icya rimwe. Bafashe igice kimwe cy’igi ry’uwo mugore bagihuza n’intanga y’umugabo umwe, ikindi nacyo bagihuza n’iy’undi mugabo.

Nyuma y’amezi atandatu ziri muri Laboratwari, zimuriwe mu nda y’uwo mugore hashize ibyumweru bibiri, abaganga bemeza bidasubirwaho ko atwite.

Abaganga bakurikiranye iki gikorwa, bavuga ko badashobora gutandukanya mu buryo bw’amaraso umwana wa buri mugabo ubwo bose babasangiye.

Simon w’imyaka 43 y’amavuko yatangarije The Mirror ko we na mugenzi we bahoranaga inzozi zo kugira umuryango none bazikabije.

Ati: “Biratangaje ko Graeme nanjye, dushobora kugira umwana muri izi mpanga. Meg (Wababyariye) yakoze igikorwa gitangaje. Iri koranabauhanga ryarakoze kuba ritugejeje ku ndoto zacu. Twahoraga twifuza kugira umuryango none ubu tubonye impanga twishimira cyane.”

Kugira ngo izo mpanga ziboneke, intanga zabo n’igi ry’uwo mugore byajyanywe muri Laboratwari muri Amerika kuko mu Bwongereza ho badafite ubushobozi bwo kubikora, bibasaba amapawundi ibihumbi 25.

Meg Stone w’imyaka 32 wemeye kubabyarira aba bagabo babiri babana bahuje igitsina, yari asanzwe afite abana babiri ariko yaratandukanye n’umugabo we. Yavuze ko yabonye abo bagabo uko bishimanye, yiyemeza kubafasha kubona umuryango nk’uko babyifuzaga kuko we nta wundi mwana ateganya kongera kubyara.

Meg Stone we, nyuma yo kubabyarira izo mpanga ku bagabo babiri babana bahuje igitsina, yavuze ko atabafata nk’abagabo be ahubwo ababona nka basaza be.


Comments

gatare 30 January 2019

This is beyond common thinking.Ubutinganyi,nibwo bwatumye Imana irimbura Sodomu na Gomora.Kuba abantu bakomeza gukora ibintu byinshi Imana itubuza,ni ukuyicokoza.Nubwo yicecekera,ifite Calendar yayo ikurikiza.Nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga,yashyizeho umunsi w’imperuka.Kuli uwo munsi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,ku buryo isi yose izaba yuzuye intumbi z’abantu.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Kuba abantu ntacyo bibabwiye,bakibera gusa mu gushaka ubutunzi,shuguri,etc...,gushaka Imana bakabikuba na zero kandi ibidusaba muli Zefaniya 2:3,birababaje.Niyo mpamvu isi irushaho kumera nabi.Nimukanguke.