Print

U Rwanda rwashyize hanze impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi ba P5

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2019 Yasuwe: 2410

Kayumba Nyamwasa uherutse gushinga umutwe witwa P5ukomatanyije amashyaka 5 ya politiki iba muri RDC,yasabiwe gutabwa muri yombi agafungwa na Leta y’u Rwanda.

U Rwanda rurifuza ko uyu mugabo wahungiye muri Afurika y’Epfo yatabwa muri yombi n’iki gihugu, akaryozwa ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano w’ u Rwanda we n’abandi bayobozi bagize umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 nk’ uko byatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI.

Raporo y’ Umuryango w’ Abibumbye iherutse kugaragaza ko Kayumba Nyamwasa afite uruhare muri uyu mutwe wa P5 bivugwa ko ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu bice bya Uvira na Fizi.

Amashyaka akomatanyirijwe muri P5 ni Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) iyoborwa na Kayumba niyo agize P5.