Print

MONUSCO yavumbuye ibyobo 15 byajugunywemo abantu benshi muri Kongo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2019 Yasuwe: 1742

Igihugu cya RDC gikomeje kuba isibaniro ry’ubwicanyi ndengakamere aho abantu bica bagenzi babo babahoye ubwoko ndetse no kutavuga rumwe ku byavuye mu matora aherutse kwimika Felix Tshisekedi nka perezida mushya.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, nibwo Umuryango w’Abibumbye watangaje ko byibuze abantu 890 biciwe muri ayo makimbirane mu gihe kitarenze iminsi itatu ndetse mu iperereza ryakozwe n’ingabo za MONUSCO ryavumbuye ibyobo rusange 15 byajugunywemo abantu mu duce twa Yumbi na Bongende.