Print

Umunyamidelikazi w’uburanga nawe wo muri Ethiopia wakinanye urukundo na Meddy igihe kinini yavuze uburyo barukinnyemo bitungura benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 January 2019 Yasuwe: 9046

Sosena yatangiye kuvugwa ko ari mu rukundo na Meddy muri za 2015 nyuma y’uko agaragaye mu mashsuho y’indirimbo “Burinde bucya” ya Meddy. Ndetse nyuma yaho uyu muhanzi akaba yarakomeje kugenda apostinga uyu mukobwa ku mbuga ngoranyambaga ari nacyo cyatumye abantu bakeka ko bari mu rukundo.

Ku munsi w’ejo uyu munyamidelikazi nawe wo muri Ethiopia Sosena nibwo yatangaje ko byari ikinamico nta rukundo rwigeze ruba hagati ye na Meddy.

Ibi Sosena akaba yabitangaje abinyujije kuri Instagram ye aho umufana yamubajije niba yarigeze akundana na Meddy na rimwe maze amusubiza agira ati :”Oya ntago nigeze nkundana na Meddy. Ntanubwo nigeze mubabaza umutima. Ahubwo twari abakinnyi beza “.