Print

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo kwicisha uruhinja rwe inzara cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2019 Yasuwe: 2713

Uyu mugore yakoze amahano yanga guha ibere umwana we witwa Judah Wessels w’amezi 2,arananuka bikomeye ku buryo yapfuye asigaranye ibiro 2,birutwa n’ibyo yavutse afite.

Uyu mugore yicishije inzara uyu mwana we muri Nyakanga umwaka wa 2016,ahita atabwa muri yombi ariko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo iki cyaha cyamuhamye ahanishwa gufungwa imyaka 10.

Uyu mwana wapfuye afite ibiro 2,3 bike cyane ugereranyije n’abandi bane bangana nawe,yababaje benshi mu bamenye inkuru ye ndetse banenga inzego z’ubutabera kumuha igihano gito cyane.

Uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y’aho yahamagaye ubutabazi ko umwana we yananiwe guhumeka,bamusuzumye basanga afite inzara irenze,yahise imwica nyuma y’isaha ageze mu bitaro.

Ibizamini byafashwe uyu mwana byagaragaje ko yishwe n’inzara ndetse no kubura amazi mu mubiri.


Poole yafunzwe azira kwicisha inzara umwana we