Print

Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Jules Ulimwengu ufite ibitego byinshi muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2019 Yasuwe: 3778

Rayon Sports yemeye gutanga Miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda yasabwaga na Sunrise FC kugira ngo irekure uyu rutahizamu ufite ubuhanga budasanzwe wari ubafitiye amasezerano.

Jules Ulimwengu uyoboye ba rutahizamu mu gutsinda ibitego byinshi (10) mu mikino ibanza ya shampiyona, azasinya amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kwemererwa guhabwa Miliyoni 3 ku giti cye.

Jules Ulimwengu yaje mu ikipe ya Sunrise FC aturutse muri LLB y’iwabo mu Burundi,yemeza benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports bahisemo kumwibikaho.

Jules Ulimwengu yafashije Sunrise FC kwitwara neza nubwo ihorana ubukene,bituma benshi bemeza ko aramutse ageze mu ikipe ikomeye ashobora kwitwara neza kurushaho.


Ulimwengu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports