Print

Burera:Umwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuli Yisumbuye yafatiwe ku ngufu aho barara n’abandi banyeshuli

Yanditwe na: Martin Munezero 30 January 2019 Yasuwe: 4940

Hari amakuru yemeza ko uyu mwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yasambanyijwe ahagana saa saba z’ijoro aryamye muri ‘dortoire’ bigakorwa n’abantu b’igitsina gabo babiri.

Iri shuri riherereye mu mudugudu wa Rweru, Akagali Bungwe, Umurenge wa Bungwe ngo ntabwo rizitiye. Ndetse ni kimwe mu byo ubuyobozi bw’iri shuli bahise babwa gukemura mu nama n’abayobozi b’inzego z’ibanze yahise iba.

Jean de la Paix Manirakiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bungwe yabwiye Umuseke ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ko ngo umwana yababwiye ko yafashwe masaha ya saa saba z’ijoro ubwo yari aryamye n’abandi.

Kugeza ubu ngo babiri bakekwaho iki gikorwa kibi barafashwe bafungirwa kuri station ya Police ya Bungwe.

Umuyobozi w’Ikigo cya APAPEDUC Bungwe Arsène Dukundigena yabwiye itangazamakuru ko abafunzwe bakekwaho gukora kiriya cyaha ari abazamu babiri bamaze imyaka itanu bakora kuri kiriya kigo.

Dukundigena avuga ko kumenya uko binjiye muri dortoire bagasambanya uriya mwana bikiri mu iperereza bityo ko ntacyo yabitangazaho birenze.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko umwana wahohotewe ngo atigeze atabaza nubwo yari kumwe na bagenzi be baryamye.

Ngo yari asanzwe ari umunyeshuri w’imico myiza, nta myitwarire mibi bari bamuziho.

Uyu muyobozi avuga ko ikigo ayobora kidafite uruzitiro rukomeye kuko ngo kizitiwe na senyenge gusa.