Print

Udushya twihariye inoti nshya ya 500 n’iyi 1000 zizaba zifite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2019 Yasuwe: 7106

Izi noti zizasimbura izari zisanzwe zirimo inoti y’amafaranga igihumbi n’iya magana atanu zasohotse mu 2015 zifite inenge yo gucika ku buryo bworoshye.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere w’iki cyumweru yemeje amateka abiri ya Perezida arimo rimwe rishyiraho inoti nshya y’amafaranga igihumbi n’irindi rishyiraho iy’amafaranga magana atanu.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yyabwiye abanyamakuru ko izi noti,zizahindurwa kugira ngo zihuzwe n’ikoranabuhanga, zikorwe mu buryo buramba kandi zikomeye ku buryo niyo zakwandura bishoboka ko zahanagurwa.

Yagize ati “Iri teka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya 500 na 1000, rihuza ugusimbuza izamaze kuva ku isoko kugira ngo haboneke inoti zihagije zikenewe ku isoko ariko harimo no kuzihindura cyane cyane hibandwa ku gushaka inoti ikoranywe ubuhanga kurushaho kuko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, ishobora kuramba, itangirika vuba, ishobora kwandura ukaba wanayihanagura, ikaba yatinda ku isoko bityo ntibinahenda guhora dutumiza izindi, ariko noneho no gushyiramo ikoranabuhanga riteye imbere kurushaho ku buryo kuyigana birushaho gukomera”.

U Rwanda rwamaze kwishyura inganda zikora amafaranga kugira ngo zisohore izi noti zisimbure izi zari zisanzwe ku isoko.


Comments

mazina 31 January 2019

Nibyo koko,inoti ya 500 Frw isaza vuba.Icyo nakongeraho nuko Bank Notes burya ziba zuzuyeho Bacteria nyinshi kandi z’amoko menshi kubera ko abantu bazihererekanya baba bafite imyanda mu biganza.Ikindi kandi,amafaranga aba ari mu gihugu,agomba kugendana n’ubukungu bwacyo.Bitabaye ibyo,haba icyo bita Monetary Inflation. Ariko nk’umukristu,nagirango nibutse abantu ko dukurikije ibyo Bible ivuga,mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Monetary System izabaho.Kubera ko uzaba ufite icyo ukeneye ushaka cyose kandi abantu bazaba bakundana cyane,bahana ibintu ku buntu.Hazabamo ibintu byinshi byiza.Urugero,nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc...Niba ushaka kuzabaho iteka muli iyo paradizo,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana cyane,we kwibera mu byisi gusa,kubera ko abameze batyo,Imana ibafata nk’abanzi bayo. Ikindi Imana izaguhemba,ni kukuzura ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Yohana 6:40. Hagati aho,iyo upfuye uba usinziriye mu gitaka.Nta handi ujya.