Print

Umugabo yatawe muri yombi azira kwifata amashusho ari gushaka gufata ku ngufu uruhinja rw’amezi 18

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2019 Yasuwe: 1356

Urukiko rwavuze ko uyu mugabo yakoze amahano yifata amashusho yambaye ubusa ari kugerageza gufata ku ngufu uru ruhinja byatumye ahabwa igifungo cy’imyaka 10.

Gould akurikiranyweho kandi guhohotera abana 3 ndetse ibi byaha ngo amaze amezi menshi abikora.

Gould yafatanywe amafoto 1,300 y’urukozasoni ari gukorera ibikorwa by’urukozasoni ndetse bamusanganye amashusho y’urukozasoni agera kuri 52 arimo n’ayo gusambanya imbwa.

Bamwe mu bantu banenze umwanzuro w’urukiko rwa Basildon wo gufunga uyu Gould imyaka 10 aho bavuze ko iki gihano ari gito ugereranyije n’ibyaha yakoze.