Print

Agasembuye katumye ababyeyi bata umwuzukuru wabo mu mbabura arashya arakongoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2019 Yasuwe: 1748

Aba basaza bakomoka ahitwa Khakassia mu Burusiya,bakoze amahano bajugunya uyu mwuzukuru wabo w’uruhinja mu muriro nyina agarutse asanga yamaze gushya.

Nyina w’uyu mwana witwa Viktoria w’imyaka 20,yageze mu rugo asanga mu mbabura hari kuvamo umunuko,arebye asanga n’umwana we wajugunywemo.

Abapolisi bakurikiranye iki kirego basohoye itangazo basobanura ko uyu musaza n’umukecuru bajugunye mu mbabura uyu mwana w’uruhinja ubwo bari bamaze kunywa inzoga basinze.Umuryango w’uyu mwana wabonye umurambo we wahiye ku buryo bukomeye.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo uyu mwana yatawe mu mbabura ndetse polisi yo mu Burusiya iracyakora iperereza ryimbitse kuri aba basaza bashinjwa kumuta mu muriro.


Umwana w’uruhinja yatawe mu mbabura na nyirakuru na sekuru


Comments

mazina 31 January 2019

Nkuko Bible ibyerekana ahantu henshi,ntabwo kunywa inzoga nkeya ari icyaha.Urugero,soma Tito 2:3.Imana iha inzoga abantu ikunda.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.
Gusa Imana itubuza "gusinda".Bisome muli 5:18.Abasinzi ntabwo bazaba mu Bwami bw’Imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10.