Print

KNC yasubije abibabajije ku kuba yarahaye akazi Mwiseneza Josiane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2019 Yasuwe: 12181

KNC ukundwa na benshi kubera kuvugisha ukuri cyane, mu kiganiro cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki ya 31 Mutarama 2019,yabwiye abantu ko Radio na TV1 yita ku kwamamara k’umuntu ndetse n’impano ye,badashyigikira ruswa n’ikimenyane nkuko rubanda bamwe babikeka.

Yagize ati “Twebwe hano ibyo dukora,dushingira ku mpano ndetse no kwamamara k’umuntu.Ntabwo tuvana amafaranga mu ngengo y’imari ya Leta.Ariko niba ufite mwene wanyu nubwo yaba ashoboye ukamuha akazi bitaciye mu nzira y’amategeko ntabwo aba akarimo agakwiye.”

KNC aherutse gutangaza ko yiteguye guha akazi Mwiseneza Josiane kubera ubudasa yagaragaje mu irushanwa rya Miss Rwanda y’uyu mwaka aho yafashe umwanzuro wo kuza guhangana n’abakobwa b’I Kigali aturutse mu cyaro.


KNC yavuze ko yahaye Mwiseneza Josiane akazi kubera ko ari icyamamare


Comments

dodo 31 January 2019

kamuhe rwose ko TV ari iyawe se ariko ntagishamaje mbona kuri josiane rwose