Print

RDC: Abayobozi 3 b’inyeshyamba zari zikomeye mu ntara ya Kasai bamanitse amaboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2019 Yasuwe: 2035

Leta ya Tshisekedi yatangaje ko Mubiayi Dewayi wari icyamamare muri Kongo kubera intambara ze muri iyi ntara,nawe ari mu bamanitse amaboko.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, aba bakuru batatu b’umutwe w’inyeshyamba ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bishyikirije ubutegetsi bw’iki gihugu bavuga ko babushyigikiye.

Umuyobozi w’agace ka Luebo, Joseph Mutshipayi,yabwiye BBC ko Bwana Dewayi "yavuye mu ishyamba ari kumwe n’inyeshyamba 60".

Yagize ati “Yaduhaye imbunda enye za AK 47 n’amasasu". Yavuze ko aba bishyikirije ubutegetsi bavuze ko bifuza kuba bashyirwa mu gisirikare cya Kongo.”

M u cyumweru gishize nibwo inzindi yeshyamba 600 zo mu ntara ya Kasai zavuze ko zishimiye ko ubutegetsi bwashyikirijwe umusivili Tshisekedi,zishyira hasi intwaro.