Print

Philippe Coutinho yasingije Messi waraye amukoreye ikintu cyamushimishije cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2019 Yasuwe: 2880

Coutinho umaze iminsi ari ku rwego rwo hasi,yarijijwe bikomeye no kuba kizigenza Messi yigomwe akamuha penaliti kandi nawe ari umukinnyi uhora ashaka kwigaragaza mu gutsinda ibitego.

Coutinho waciye agahigo ko kuba umukinnyi waguzwe menshi mu mateka ya FC Barcelona,yasubiye inyuma bikomeye kuva yagera muri iyi kipe byatumye Lionel Messi amurekera penaliti mu mukino baraye banyagiye Sevilla FC ibitego 6-1 muri Copa del Rey.

Coutinho yagize ati “Nagerageje ibishoboka byose ngo nigaragaze ariko byaranze.Messi yampaye penaliti kugira ngo igarurire icyizere.Ntabwo twari twabipanze ahubwo ni ugukorwa cyiza cyaturutse kuri we.Ibi bigaragaza ubumuntu afite kandi ari igihangange.”

Coutingo yaguzwe akayabo ka miliyoni 145 z’amapawundi mu mwaka ushize ariko ntarabasha kwigarurira imitima y’abakunzi b’iyi kipe iri mu zikomeye ku isi.