Print

Ushinzwe itangazamakuru muri White House yahawe urw’amenyo azira kuvuga ko Trump yoherejwe n’Imana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2019 Yasuwe: 1452

Mu kiganiro cyaciye kuri TV yitwa Christian Broadcasting Network ku munsi w’ejo Taliki ya 30 Mutarama 2019,Sanders yavuze ko Trump yayoboye USA ku bushake bw’Imana ndetse ari gukora akazi ke neza.

Yagize ati “Imana niyo iduhamagaraga ikaduha imirimo itandukanye ndetse ndatekereza ko ariyo yashatse ko Donald Trump aba perezida wacu.Yakoze ibikorwa byinshi abantu bizera bagakwiriye kwitaho.”

Sanders yavuze ko impamvu abanyamadini bakunda perezida Trump ari uko asohoza ibyo yarahiriye gukora ndetse atajya asibwa integer n’amagambo y’aba Demokarate.

Iyi mvugo yatumye abantu benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga cyane ko uyu Trump hari ibyo akora bibabaza benshi.


Sanders ushinzwe itangazamakuru muri White House yavuze ko Trump yatowe n’Imana