Print

Mwiseneza Josiane yatumye benshi bacika ururondogoro kubera itangazo ry’igitaramo cyo mu kabari yagaragayeho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2019 Yasuwe: 7381

Ku munsi w’ejo taliki ya 31 Mutarama 2019, nibwo Mwiseneza yongeye kugaragara mu mujyi wa Kigali nyuma y’igihe ari mu kiruhuko,byatumye hahita hasohoka itangazo ryamamaza igitaramo kitavuzweho rumwe ko agomba kwitabira mu kabari ko mu Bugarama.

Ubwo yasuraga ikigo cya Ecole Française ku munsi w’ejo taliki ya 31 Mutarama 2019,abanyeshyuri bataye amasomo,barwana n’abarimu,kugira ngo babashe kubona Mwiseneza wavuzwe cyane.

Nubwo bitaramenyekana neza niba koko Mwiseneza Josiane aritabira iki gitaramo cyo mu kabari giteganyijwe uyu munsi,benshi mu bafana be babyamaganiye kure bavuga ko nta nyampinga wo mu kabari,abandi bavuga ko acyitabiriye yaba nta muco agira.

Biravugwa ko abategura iki gitaramo batigeze bavugana na Mwiseneza ahubwo bamushyize kuri iri tangazo kugira ngo bibonere abantu cyane ko ari umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda.

Abakunzi ba Mwiseneza barajwe ishinga no kureba uko bamufasha agashyira mu bikorwa umushinga we wakunzwe na benshi wo kurwanya imirire mibi itera igwingira mu bana b’u Rwanda.


Comments

Munyembabazi Diogene 1 February 2019

miss popularity, bareke kumwitirira ibyo atazi
si umuco mwiza.


kk 1 February 2019

Uwo mwana mwishak kumwicira izina
Uwo muntu nyirikabari ntaziko ibyo bintu arimo
Bihanwa nategeko yishaka Ku musebya


John 1 February 2019

Josiane ashyikirize polisi abo bantu bashaka kumusebya bamwandika mu bitaramo byo mukabari kandi atemerewe kubijyamo