Print

Maurizio Sarri yongeye kubwira amagambo mabi abakinnyi ba Chelsea yashinje kumutsindisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2019 Yasuwe: 1349

Sarri yabwiye abakinnyi be ko atazirukanwa nubwo amerewe nabi gusa yabibukije ko batsinzwe kubera ko banze kubahiriza amabwiriza yabahaye.

Sarri yabwiye abanyamakuru ko gutsindwa kwa Chelsea kumuteye ubwoba kuko bigaragara ko atagifite imbaraga zo gutera akanyabugabo abakinnyi be.

Sarri yabwiye abakinnyi be ko kugira ngo babashe kugera ku musaruro mwiza bagomba kubahiriza amabwiriza ye ndetse bagahuza umukino.

Maurizio Sarri yabwiye abakinnyi be ko igihe bananiwe gukina neza imyanya yabo uko yababwiye bizajya bituma binjizwa ibitego mu buryo bworoshye.

Chelsea igomba gucakirana na Hudersfield Town mu mukino wa Premier League ugomba gukurikiraho muri izi mpera z’icyumweru.



Sarri yababajwe n’umusaruro w’abakinnyi be