Iyi nama imaze gusubikwa inshuro 2 zose kubera kubura kwa bamwe mu baperezida bagize uyu muryango,yongeye gusubukurwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 01 Gashyantare 2019 ariko Nkurunziza yavuze ko atazayitabira ahubwo azohereza Visi perezida we.
Mu mpera z’umwaka ushize,nibwo hagombaga kuba inama ya EAC ariko irasubikwa kubera ko hari impungenge z’uko abaperezida b’ibihugu batari kuboneka kubera ibirori by’iminsi mikuru.
Mu mwaka ushize kandi iyi nama yarasubitswe bitewe no kubura k’u Burundi butumvikana n’u Rwanda ndetse na Uganda.
Amategeko ya EAC avuga ko inama y’abakuru b’ibihugu idashobora guterana abahagarariye ibihugu byose bigize umuryango badahari.