Print

Ingwe yateye icyaro cyo mu Buhindi irya abantu 6 biganjemo urubyiruko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2019 Yasuwe: 3645

Aba basore 6 bariwe n’iyi ngwe,ntibapfuye ariko barumwe ibibuno n’iki gikoko cy’inkazi cyabirutseho nyuma yo kubatera.

Iyi nyamaswa y’inkazi yafashwe amashusho iri gusimbukira kuri aba basore umwe ku wundi mu rwego rwo guhangana nabo.

Uretse aba baturage,iyi ngwe yashatse kwica abashinzwe kurinda ishyamba ryo muri aka gace kubw’amahirwe nta muntu wahagiriye ibibazo bikomeye.

Abashinzwe umutekano bahise batabara nyuma yo kumva urusaku rw’abaturage bahinze umushyitsi nyuma yo kubona iki gikoko kibateye ku manywa y’ihangu.

Iyi ngwe yateye aba baturage nyuma y’aho ubuyobozi bw’aka gace bwayibonye yasohotse hanze bagashaka kuyisubiza mu ishyamba nayo yirwanaho irya abantu bari hafi yayo.

Abashinzwe kurinda ishyamba bagerageje kurasa iyi ngwe amasasu yo kuyica integer biranga biba iby’ubusa.