Print

Imodoka ya RITCO yakoze impanuka ubwo yerekezaga I Rusizi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2019 Yasuwe: 5760

Iyi modoka itwara abagenzi ya kompanyi ya RITCO ifite plaque ya RAD 249 K bivugwa ko yahagurutse i Kigali saa munani z’igicuku yerekeza mu karere ka Rusizi, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari igeze mu murenge wa Giheke ibura igihe gito ngo igere mu mujyi wa Rusizi.

Iyi bisi ya RITCO,yari itwaye abantu 58, muribo 29 bakomeretse naho umwe ahasiga ubuzima ubwo yakoraga impanuka mu masaha ya saa moya za mugitondo.

mu bantu bakomerekeye muri iyi mpanuka ya bisi,harimo abagabo 16,abagore 12 n’umwana 1.

abantu 24 nibo bakiri mu bitaro,abagera kuri 4 batashye ndetse nta bantu barembye cyane barimo uretse umuntu umwe wapfuye.

Benshi bakomeje kwibaza ku batwara ama bisi ya RITCO,kuko akomeje gukora impanuka cyane aho iyi ije ikurikiye iheruka gukorera impanuka mu karere ka Kamonyi.


Comments

2 February 2019

Bagabanye umuvuduko


2 February 2019

NGEWE NDUMVA AYO MABISI AGWA BITERWA NUMUVUDUKO