Print

Umugabo yazutse nyuma yo kumushyira mu isanduku bagiye kumushyingura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2019 Yasuwe: 3674

Mu Ugushyingo 2018,nibwo uyu munya Ethiopia yakoze aka gashya benshi mu baje kumushyingura bagira ubwoba ngo ni umuzimu nyuma yo gukomanga isanduku asaba ko bamufungurira.

Hirpha Negero yakomanze isanduku yari amazemo amasaha 5 bitangaza benshi mu nshuti n’abavandimwe barimo barira ayo kwarika.

Ushinzwe gucukura imva witwa Etana Kena yavuze ko uyu mugabo akimara gukomanga kuri iyi sanduku yari aryamyemo ibyari ugushyingura byabaye isoko abantu biruka amasigamana,bituma uyu mugabo yikura mu isanduka.

Nyuma yo kubona uyu mugabo azutse,abantu bose barize amarira y’ibyishimo baramuhobera karahava.

Kena ucukura imva yabwiye BBC ati “Maze gushyingura imirambo 50 cyangwa 60 ariko nibwo bwa mbere nabonye ibitangaza nk’ibi.Byagaragaraga ko uyu mugabo yari yapfuye.”

Bwana Hirpha wazutse yavuze ko ubwo yari mu mva yataye ubwenge yabonye umugabo wambaye imyenda yera ,aramubwira ati “subira imuhira.”

Muganga Birra Leggese yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ashobora kuba yari yagagaye akajya muri coma,abantu bakagira ngo yapfuye,bagashaka kumuhamba kandi yari muzima.