Print

Umukecuru wari ushaje cyane kurusha abandi bose ku isi yapfuye ari gusenga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2019 Yasuwe: 2946

Uyu mukecuru uvuka mu gace ka Chechen yavuze ko kurama kuri we ari igihano ndetse atabyishimiye ngo kuko yishimye rimwe gusa muri iyi myaka yose yamaze ku isi.

Koku Istambulova yabayeho ku ngoma ya Stalin ndetse wari mu bantu bakomoka mu gace ka Chechen batotejwe n’uyu munyagitugu,yapfuye ari gusenga bucece ubwo yari mu nzu ye.

Nkuko ibyangombwa bye bibigaragaza, Koku Istambulova niwe mugore wari ukuze kurusha abandi bose ku isi kuko yakuyeho agahigo ku mugore nawe w’Umurusiya uherutse gupfa afite imyaka 128.

Koku yaciye ibintu mu itangazamakuru mu mwaka ushize ubwo yavugaga ko kurama kuri we ntacyo byamumariye kuko yabayeho mu buzima bushaririye cyane ndetse yemeza ko yishimye inshuro 1 yonyine ubwo yinjiraga mu nzu yiyubakiye nyuma yo kuva mu buhungiro muri Kazakhstan.

Koku Istambulova yavutse mu mwaka wa 1889 gusa passport ye ntivuga italiki yavutseho ndetse ngo ni umwe mu bakiriho batotejwe na Stalin mu myaka 75 ishize.

Umwuzukuru wa Koku yavuze ko yapfuye kuwa 27 Mutarama uyu mwaka,ubwo bari bamaze gufata ifunguro rya saa sita ari gusenga.