Print

Ibyo Harmonize yagaragaye akora byatumye asabirwa gufungwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 February 2019 Yasuwe: 4351

Ibi byasabwe na Guverineri w’Intara ya Dar Es Salaam, Paul Makonda wavuze ko Harmonize agomba kuzafatwa agafunga nyuma y’aya mafoto amugaragaza ari kunywa urumogi kandi rusanzwe rutemewe muri Tanzania.

Guverineri Makonda yasabye inzego z’umutekano ko zatangira gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo cy’uyu muhanzi, byaramuka bimuhamye agatabwa muri yombi, nk’uko bigenda ku bandi bafashwe bakoresha ibiyobyabwenge.

Ifoto ya Mbere yagaragayeho uyu muhanzi arimo kunywa urumogi, yagaragaye ari mu nzu itunganya umuziki (studio) yo mu gihugu cya Ghana.

Guverineri Makonde yakomeje avuga ko yamaze kuvugana n’umwe mu bayobozi bo muri Ghana, kugira ngo bakore iperereza neza kubyo Harmonize yararimo kunywa. Nibasanga ari urumogi azahita atangirwa raporo imita muri yombi.

Yagize Ati:” Namaze kuvugana na guverineri w’inshuti yanjye muri Ghana. Nasabye ko hakorwa iperereza niba Harmonize anywa urumogi cyangwa isigara.Nibasanga ari urumogi, azahite afatwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko Leta ya Tanzania idashobora kwihanganira iyi myitwarire.
Ati ” Uko wifata ni nako Leta izagufata. Ntushobora kuba umuhanzi uhagarariye igihugu witwara uko wishakiye.”

Leta ya Tanzania yakunze gukebura ibyamamare kenshi ku ngingo y’imyitwarire yabyo mu ruhame.

Uretse kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu banyamuziki, Leta ya Tanzania imaze iminsi inamaganira kure amagambo atubaka Sosiyete akoreshwa mu ndirimbo zimwe na zimwe ifata umwanzuro wo kuzihagarika.

Mu bahanzi bakunze kugongana cyane na Leta barimo Diamond, Rayvanny, Nay Mitego bagiye bafatirwa ibihano byo guhagarikirwa zimwe mu ndirimbo zabo.