Print

Mukaperezida yatandukanye n’abagabo 3 mbere y’uko ashakana na Kwizera arusha imyaka 27

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2019 Yasuwe: 7130

Uwamariya Francine w’imyaka 31 yatangarije Isimbi.rw dukesha iyi nkuru ko nyina amaze gutandukana n’abagabo batatu, barimo umumotari.

Yashakanye bwa mbere n’umugabo babyaranye Uwamariya Francine, ntibatindana bahita batandukana.

Yaje gushaka undi mugabo witwa Mutambuka Jean Marie Vianney baranasezerana ariko baza gutandukana ku mpamvu imwe y’uko babuze urubyaro.

Uwamariya yagize ati “Nyuma y’uwo mugabo batandukanye, haje undi w’umumotari witwa Ndayambaje Martin babanye igihe kinini cyane, guhera mu 2008 kugeza mu 2017, uyu mumotari yari umugabo wa kabiri nyuma y’uwo batandukanye barasezeranye. Uyu na we yashakaga ko basezerana ndabyanga.

Nyuma y’uwo mumotari rero nibwo haje umusirikare na we ahita ashaka ko basezerana ndabyanga, mu mwaka ushize nibwo yakagombye kuba yarasezeranye n’umusirikare, twarabyanze.”

Uwamariya yavuze ko ibyo nyina yakoze ari igisebo ku muryango wabo kandi ko nubwo batarwanyije ko ashaka umugabo, asanga bidahwitse kubona umubyeyi we arongorwa n’umwana muto nka Evariste Kwizera.

Yagize ati “Narasebye, kuko abantu birirwa bambwira ko mama ari Sugar Mammy, ngo ni mucutse umumpe. Numva nsebye imbere ya mabukwe, mu muryango w’umugabo wanjye, nkumva ndasebye muri make.”

Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 yasezeranye imbere y’amategeko kuwa 31 Mutarama 2019 na Kwizera Evariste ufite imyaka 21 y’amavuko mu bukwe bwavugishije benshi mu Rwanda


Uwamariya Francine yavuze ko nyina yasebeje umuryango ashakana n’umwana muto


Comments

gatera 2 February 2019

Yewe mukobwa,ubu se ko abagabo benshi barongora barengeje imyaka 50,ni icyaha?Urugero,reba umwana president wa Amerika (Trump) yarongoye kandi we afite imyaka 70.Kuki se umukecuru we atashakana n’umwana aruta cyane?This a personal issue.Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricane,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.


Nkusi Norbert 2 February 2019

Nawe ntiworoshye! Icyo numvamo nuko ushakako nyoko adasezerana kugirango uzabone uko usigarana umutungo we birumvikana niwowe uhora umusenyera! Ntabwo umukunda kandi uwo udakunda ntukwiye guseba kubwe!


Cyimana jpierre 2 February 2019

Urukundo rusanga uworushaka gusa menyishingano zurwawe rugo mama wawe mwihorere


Jany 2 February 2019

Ariko mwagiye mureka gukomeretsanya koko arinkawe urumva wajya kukarubanda ugashima ibyo uriya mubyeyi nako numugore kuko iyazakuba umubyeyi ntiyagakoze nkibyo yakoze ariko rero dukome urusyo dukome ningasire murabona uriya mwana ataramubereye ikiyobya bwenge mubona ibyo bikora koko! umuntu wumukecuru arifata agasomanira muruhame harya ngo nuruzungu apuuu ahubwo nawe bazamufate nkunwa urumogi nako cocayine kuko biriya nagahomamunwa !kdi ikindi nimba uriyamwana atarakurikiye imitungo muzampe imbwa zimpeke gusa nizereko mumasezerano bagiranye harimo nogucana inyuma umusore araje amwereke aho abera icyago ko nabonye afite amashagaga ra!


kamegeri F. 2 February 2019

reba ibibazo byurugo rwawe ibya nyoko ubimurekerere.