Print

Perezida Kagame yatorewe kuyobora umuryango wa EAC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2019 Yasuwe: 2161

Kagame yagame uherutse gusoza inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe,yasimbuye Yoweli kaguta Museveni muri iyi nama yabaye ku munsi w’ejo.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Perezida Kagame yagize ati “Mbashimiye icyizere mungiriye mukampa izi nshingano. Ndabizeza ubushake muri izi nshingano nk’umuyobozi w’inama ya EAC. Ni ishema kuba umuyobozi w’inama yacu muri uyu mwaka uri imbere. Niteguye gufatanya n’abayobozi bagenzi banjye mu gufasha abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.”

Perezida Kagame yashimiye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda asimbuye kuri uyu mwanya, kubera umurava n’ubwitange yagize mu myaka ibiri ishize amaze ayobora uyu muryango.

Ingingo ya 12 y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iteganya ko Ubuyobozi bw’uyu muryango bumara igihe cy’umwaka umwe kandi bugahererekanywa hagati y’ibihugu biwugize.




Amafoto: Village Urugwiro