Print

Manchester United yahaye ikizamini gikomeye Solskjaer mbere yo kumugira umutoza mukuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2019 Yasuwe: 2720

Ole Gunnar Solskjaer wahawe akazi by’agateganyo mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kwirukana Jose Mourinho,yasabwe gusezerera ikipe ya Paris Saint Germain mu mikino ya UEFA Champions League niba shaka akazi gahoraho muri Manchester United.

Ole Gunnar Solskjaer yakoze agashya ko kuba umutoza wa mbere wa Manchester United nyuma ya Matt Busby ushoboye gutsinda imikino 9 ye ya mbere,byatumye benshi basaba ubuyobozi kumuha akazi burundu.

Uyu mutoza wo muri Norway,ahanzwe amaso na benshi kuko yagaruye Manchester United mu ruhando rw’amakipe ashobora kurangiza muri 4 ya mbere muri Premier League.

Biravugwa ko umuyobozi wa Manchester United, Ed Woodward yaganiriye na Solskjaer akamwemerera ko azamuha amasezerano yo kuba umutoza mukuru naramuka asezereye ikipe ya PSG.