Print

Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka 6 nyuma yo gufatwa ari gusambanya umurambo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2019 Yasuwe: 1887

Kasim Shazada Khurum yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 nyuma yo kubwira abapolisi ko nta mwobo n’umwe utaryoha ubwo yabazwaga niba koko yarasambanyije uyu murambo.

Uyu mugabo ufite ibishushanyo byinshi ku mubiri (tattoos), yari yanyoye Vodka n’urumogi rwitwa Mamba,arangije yinjira aho bari bashyize uyu murambo bitegura kuwushyingura, niko kuwusambanya bene wo bamugwa gitumo.

Khurum yafashwe ari gusambanya uyu murambo kuwa 19 Ukuboza umwaka ushize ndetse yemerera abapolisi ko yawusambanyije byatumye akatirwa gufungwa imyaka 6 muri gereza.

Uyu musore yinjiye mu nzu yarimo umurambo w’umugore,awukura mu isanduku,awambika ubusa,arawusambanya byatumye ubushinjacyaha bubwira urukiko ko ari inyamaswa yaje gushengura imitima y’abagize umuryango w’uyu mugore.