Print

Rayon Sports yahaye abakinnyi bayo ikiruhuko kirekire nyuma yo gutsindwa na APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 February 2019 Yasuwe: 6899

Amakuru agera ku Umuryango ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahaye abakinnyi ikiruhuko cy’icyumweru cyose badakora imyitozo kugira ngo babashe kwiyakira bazagaruke muri shampiyona bameze neza.

Abakinnyi ba Rayon Sports bababajwe cyane no kongera gutsindwa na APR FC igitego 1-0 ku munsi w’ejo Taliki ya 01 Gashyantare 2019, nyuma yo gutsindirwa ku munota wa nyuma ibitego 2-1 mu mukino uheruka wa shampiyona.

Aba bakinnyi ba Rayon Sports ntibabashije kwakira neza ibyavuye mu mukino,kuko bishe amategeko ya Fair Play, bahita birukira mu rwambariro aho gutegereza imihango yo guhemba APR FC yabatwaye igikombe cy’Intwari.

Abakinnyi ba Rayon Sports bazagaruka mu myitozo kuwa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, bitegura gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona bazafungura bakira Etincelles FC tariki 19 Gashyantare 2019 kuri stade ya Kigali.

APR FC imaze kwigarurira Rayon Sports kuko imaze kuyitsinda imikino 4 muri 5 baheruka gukina, byose bikaba biterwa n’uko iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda isigaye yigurishiriza abakinnyi bakomeye aho kubagumana ngo bayifashe kwiyubaka.