Print

Lionel Messi yaraye aciye agahigo mu mukino yavunikiyemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2019 Yasuwe: 3215

Uyu munya Argentina w’umuhanga cyane,niwe watsinze ibi bitego 2 bya FC Barcelona,bituma ahita akora agahigo gashya ko kugeza ku myaka 11 yikurikiranya,atsinda ibitego 20 muri La Liga.

Mu mikino 9 yikurikiranya aheruka gukina mu marushanwa yose,yatsinzemo ibitego 11 byikurikiranya bituma akomeza gushimangira ko ari umwami wa ruhago.

Messi yaraye agiriye imvune muri uyu mukino banganyijemo na Valencia ibitego 2-2 ndetse bishobora kumubuza gukina umukino ubanza wa ½ cya Copa del Rey,bazakiramo Real Madrid.

Umutoza we Ernesto Valverde yavuze ko uyu rutahizamu agenderaho yaraye agize ikibazo cy’imvune cyoroheje gusa atazi uko gihagaze.

Yagize ati “Messi yagize imvune yoroheje.Sinavuga neza imvune afite uko imeze gusa tugiye gutegereza ibisubizo by’abaganga.Naba ameze neza azakina umukino wo kuwa Gatatu.Ntiyigeze ansaba ko musimbuza.