Print

Ipusi yinjiye mu kibuga ihagarika umukino wa Premier League iminota 5 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2019 Yasuwe: 4268

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 70,iyi pusi y’umukara yinjiye ku kibuga Goodison Park ituma umusifuzi ahagarika umukino kugira ngo babanze bayikuremo.

Abashinzwe umutekano birukanse kuri iyi pusi birangira bayikuye mu kibuga umukino urakomeza ndetse waje kurangira Everton itsindiwe ku kibuga cyayo ibitego 3-1 na Wolves yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Gutsindwa kwa Everton kwatumye umutoza wayo marco Silva ajya mu mazi abira kuko mu minsi ishize yatsinzwe na Millwall yo mu cyiciro cya kabiri mu mikino ya FA Cup.