Print

Chelsea FC yatangiye kuganiriza mu ibanga umutoza yifuza gusimbuza Maurizio Sarri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2019 Yasuwe: 2635

Uyu mutoza wa Tottenham uri kurebwa ijisho ryiza n’amakipe y’ibigugu,akomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru, kubera ko amakipe arimo Manchester United,Real Madrid yiyongereyeho na Chelsea.

Nkuko ikinyamakuru The Express cyabitangaje, Roman Abramovich nyiri Chelsea,aherutse kwandikira ubutumwa Maurizio Sarri amusaba ibisobanuro ku musaruro mubi yagaragaje ubwo yatsindwaga na Bournemouth ibitego 4-0,ndetse amumenyesha ko azirukanwa nananirwa kujya mu makipe akina UEFA Champions League.

Nyuma yo gutsindwa ku buryo bworoshye na Tottenham,Arsenal,Wolves na Bournemouth,Roman Abramovich yahise atakariza icyizere Sarri ndetse biravugwa ko yatangiye kuganiriza mu ibanga Pochettino kugira ngo amuhe akazi ko gutoza Chelsea.

Roman Abramovich yifuje Pochettino mu mpeshyi ishize,ariko ntiyabishyiramo ingufu kuko yabonaga Maurizio Sarri ariwe byoroshye kubona.

Ikipe yose ishaka Mauricio Pochettino,izishyura Tottenham akayabo ka miliyoni 50 kuko mu mwaka ushize yasinye amasezerano mashya.



Pochettino ashobora gusimbura Sarri muri Chelsea