Print

Umugabo yaziritse urutare rw’ibiro 50 mu ijosi ry’umugore we arangije amujugunya mu Nyanja

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2019 Yasuwe: 4278

Rodolfo yahamwe n’ibi byaha muri iki cyumweru,nyuma y’aho polisi ibonye umurambo w’uyu mugore we babyaranye abana bane mu mazi.

Elizabeth Arellano yishwe n’umugabo we mu mwaka wa 2016,amuhora gusohokana n’inshuti ze mu kabari mu masaha ya nijoro.

Umurambo wa Elisabeth wabonywe ku munsi wakurikiye uwo yiciweho, nyuma y’iperereza rya polisi yo muri leta ya Texas ryanasanze urwo rutare rukimuziritseho.

Uyu mugabo yafashe uyu mugore we amuzirika uru rutare mu ijosi bari hafi y’ikiraro,arangije amujunya mu mazi arapfa.

Rodolfo yahakanye yivuye inyuma ubu bwicanyi,ariko amashusho ya CCTV yamugaragaje ari hafi y’urugo rwo kwa sebukwe rwegereye amazi yajugunyemo umugore we.

Uyu mugabo n’umugore bari bamaranye imyaka 13 babana ariko Elisabeth yari amaze iminsi mike asabye mu nkiko gutandukana n’uyu mugabo we wamwivuganye.



Rodolfo yaziritse urutare mu ijosi ry’umugore we arangije amuta mu mazi