Print

Imanishimwe Emmanuel myugariro w’ikipe ya APR FC yagiye gukina ku mugabane w’u Burayi asiga umugore we mu marira[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 February 2019 Yasuwe: 5154

Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru nibwo uyu mugabo ukina ku ruhande rw’ibumoso yafashe rutemikirere yerekeza muri Serbia.

Umwe mu nshuti za hafi n’uyu mukinnyi wanamuherekeje ku kibuga cy’indege yemereye itangazamakuru ko agiye gukina mu Serbia atari muri Bulgaria nk’uko bamwe babivugaga ko asanze Fitina. Bikavugwa ko yerekeje mu ikipe ya Crvena Zvezda.

Mangwende akaba agiye abifashijwemo cyane n’uwahoze ari umutoza w’ikipe ya APR FC ukomoka mu gihugu cya Serbia, Petrovic kuko ari we wamushakiye ikipe akaba yaranafashije mugenzi we bakinanaga muri APR FC kubona ikipe muri Bulgaria.

Yahozaga umugore we waruri kurira kubera umugabo we yaramusize

Ku kibuga cy’Indege akaba yaherekejwe n’umugore we Claudio bamaze iminsi bashakanye, wabonaga atifuza ko uyu mukinnyi agenda ariko birangira agiye.

Imanishimwe Emmanuel yinjiye muri APR FCmuri 2016 avuye muri Rayon Sports, uyu wari umwaka we wa 3 muri APR FC akaba yarafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bikomeye bikinirwa mu Rwanda aribyo shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.