Print

Ikipe ya Mamelodi Sundowns yatoye Miss wo kuyihagararira muri 2019 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2019 Yasuwe: 2342

Mu gihe mu Rwanda haba irushanwa rimwe rya Miss ridakunze kuvugwaho rumwe,mu gihugu cya Afurika y’Epfo ho amakipe asigaye nayo atora mu bafana bayo, nyampinga wo kuyahagararira,agahabwa akayabo ndetse n’imodoka nziza cyane.

Faith Nonyane yari ahanganye n’abandi bagenzi be bagera ku munani bari baturutse mu ntara zitandukanye muri iri rushanwa,yaraye atsinze agahabwa akayabo k’ibihumbi 250 by’amarandi ndetse ahabwa n’imodoka ya Hyundai i20 yo kujya agendamo yamamariza iyi kipe ikomeye muri Afurika.

Faith Nonyane watowe nka nyampinga wa Mamelodi Sundowns,mu muhango witabiriye n’abakinnyi benshi b’iyi kipe ndetse n’abayobozi bayo,yasimbuye kuri uyu mwanya uwitwa Elizabethan Thulani Ndzotyana ,watowe umwaka ushize.

Mamelodi Sundowns iheruka mu Rwanda mu mwaka ushize ubwo yahuraga na Rayon Sports,yashinzwe mu mwaka wa 1970 ndetse kuri ubu imaze gutwara ibikombe 8 bya Shampiyona ya Afurika y’Epfo,CAF Champions League yatwaye 2016 n’ibindi bicaracara muri iki gihugu.