Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu munyamideli Mimi Mirage wemereye Mwiseneza Josiane imodoka agitangira kwitabira irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019,arifuza kumwuriza rutemikirere akamujyana mu gihugu cy’Ubuholandi kuhakorera akazi ko kumurika imideli itandukanye.
Mimi Mirage ntiyahwemye kugaragaza ko yakozwe ku mutima no kwitinyuka kwa Mwiseneza waturutse I Karongi akaza guhatana n’abakobwa biganjemo abanya Kigali muri Miss Rwanda 2019,byatumye amufasha ku byerekeye imyambarire n’ibindi bitandukanye.
Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare aribwo Mwiseneza Josiane ashobora kurira indege imwerekeza I Burayi,kugira ngo yitabire iki gikorwa cyo kumurika imideli itandukanye mu Buholandi.
Umunyarwandakazi Mimi Mirage wamenyekanye ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ya Beyonce,yabonyemo Mwiseneza Josiane ubushobozi bwo kugera kure ndetse n’umurava ukomeye,ariyo mpamvu yamwamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse yiyemeza kumuha imodoka ngo atandukane burundu no kugenda n’amaguru.
Uretse Mimi Mirage,hari abandi bantu bo muri Diaspora batuye muri Canada ndetse no mu Bubiligi bifuza guhura na Mwiseneza Josiane bakamushyikiriza inkunga bamuteganyirije yo kumufasha mu mushinga yiyemeje wo kurwanya igwingira ry’abana bo mu cyaro.
Mimi Mirage agiye kujyana mu Buholandi Mwiseneza Josiane
Ariko Ibyo byo kuvuga Mwiseneza azaza mubuholandi kumurika imideli ntago aribyo nagato
Ntago yatumiwe
Mimi uli umwana mwiza kandi nuyu mwana wu mukobwa ntazagutenguha kuko ali yizeye nanjye ndamwizeye,nubwo tutaziranye, aliko namukurikiye umunsi ku munsi mbana, ko adasanzwe *