Print

Diamond yibeshye mu magambo y’icyongereza yanditse ubwo yifurizaga mushiki we isabukuru nziza y’amavuko bituma yibasirwa bikomeye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 February 2019 Yasuwe: 5814

Hari kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Gashyantare 2019 ubwo uyu muhanzi yifurizaga isabukuru nziza uwo yita mushiki we witwa Esma Khan uzwi nka Esma Platnumz muri Tanzania, ubwo Diamond Platnumz yageragezaga kwifuriza isabukuru nziza uyu mukobwa, yanditse ku rukuta rwe rwa instagram ati: “ni isabukuru ya mushiki wanjye ndabasabye mumfashe tuyimwifurize” aho yabyanditse muri aya magambo (It’s my Sister@_esmaplatnuz Birthday…please helo me to drop a wish…)

Icyo si cyari ikibazo gusa ubwo yandikaga aya magambo yibeshyemo ijambo rito ari naryo ryatumwe bamwe mubamukurikira bamuha urwamenyo kuko aho yagombaga kuvuga ngo “help” we yibeshye ahari kujya P ahashyira O yiyandikira “helo” , ariyo mpamvu yahawe urwamenyo. Mu bitekerezo (Comments) byatanzw kuri iyo foto wabonaga aricyo abenshi bagarukaho nubwo Diamond we wabonaga nkibisanzwe ntacyo bimubwiye.

Tubibutse ko Diamond ari mu myiteguro yanyuma y’ubukwe bwe na Tanasha umunyakenyakazi w’umunyamakuru wigaruriye umutima we , bagomba kurushinga kumunsi Zari yamwangiyeho ku mugaragaro.

REBA MU BITEKEREZO BYATANZWE UBURYO YIBASIWE KUBWO KWIBESHYA KU IJAMBO RIMWE GUSA