Print

Wema Sepetu utagikozwa umusatsi mwinshi ku mutwe we yatunguranye atangaza aho bazamushyingura n’apfa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 February 2019 Yasuwe: 4793

Miss Wema Sepetu yasuye imva ya se kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019. Yahakoze isuku, acana urumuri ndetse ahishura ko yifuza kuzashyingurwa iruhande rwe.

Mu magambo yaherekeje amafoto ye ari ku mva ya se, Isaac Sepetu wahoze ari umunyapolitike muri Tanzania, yanditse ati: “Ndagukumbuye cyane. Ni cyo kintu cya mbere namubwiye kandi nzi neza ko nzamukumbura iteka ryose kugeza mpfuye.”

Yongeyeho ati: “Ariko hari ikintu gituma nishima, cyane cyane iyo nibutse ko nzashyingurwa hirya y’imva ya Data nimpfa.”

Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania, afite kompanyi ikomeye itunganya filime yitwa ‘Endless Fame Film Production.’

Isaac Sepetu, umubyeyi wa Wema Sepetu yitabye Imana mu mpera za 2013, yabaye umudepite igihe kinini ndetse ni we watumye uyu mukinnyi wa filime yifuza kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania mu 2015 aratsindwa.