Print

Umugabo w’imyaka 56 yibasiriwe bikomeye azira gushyingiranwa n’umwana w’umukobwa w’imyaka 16

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2019 Yasuwe: 8507

Uyu mwana w’umukobwa yagurishijwe kuri uyu mugabo umurusha imyaka 40 n’umuryango we wari ukennye wamutegetse ko bashyingiranywa kugira ngo abahe amafaranga.

Kubera ko uyu mwana w’umukobwa yari muto cyane,inkuru y’urugo rwabo yabaye kimomo muri Nigeria hose bituma benshi baza kwibasira uyu mugabo bamwambura uyu mugabo.

Ubwo abanya Nigeria batabaraga uyu mukobwa,basanze afite umwana w’amezi 6 yabyaranye n’uyu mugabo we wamugize igikoresho.

Abagore benshi bababajwe n’ubuzima bubi uyu mwana w’umukobwa yarimo biba ngombwa ko bamujyana kumwitaho we n’umwana we.