Print

Abigaga mu mashami yafunzwe muri kaminuza ya Gitwe bahawe amashuli mashya yo kwerekezamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2019 Yasuwe: 1263

Mu minsi ishize nibwo Minisitiri w’Uburezi,yafunze ishami ry’Ubuganga (Medicine and Surgery) n’irya Laboratwari (Medical Laboratory Technology) mu Ishuri Rikuru ry’Uburezi rya Gitwe (ISPG), bituma benshi mu banyeshuli bayigagamo bahangayika.

Mu nama ikomeye yahuje Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), aba banyeshuri, ubuyobozi bwa ISPG n’ubwa HEC, ku munsi w’ejo taliki ya 03 Gashyantare 2019,yasubije ibibazo byose birimo gushakira aba banyeshuli aho bakomereza amasomo.

Iyi nama yemeje ko abanyeshuri bigaga mu Ishami ry’Ubuganga bakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuko ariho hatangirwa aya amasomo gusa; abakurikirana ibijyanye na Laboratwari bemerewe gukomereza muri UR, INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic na Catholic University of Rwanda.

Umuyobozi wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, yatangaje ko bamaze kuganira n’ayo mashuri kandi yemeye kwakira abanyeshuri bagera kuri 500,ariko abibutsa ko hari ibyo agenderaho.

Yagize ati “Twamaze kumvikana n’izo Kaminuza zose ko umunyeshuri azajyayo bagahita bamwakira.ikibazo cyanyu barakizi kandi turabayobora aho mubariza.”

Kaminuza ya Gitwe yasabwe gufasha abanyeshuri kubona ibyangombwa bikenewe ngo izindi Kaminuza zibakire bitarenze tariki 15 Gashyantare uyu mwaka.


Comments

Harerimana Gaspard 29 May 2022

nonese izo facility zafunzwe ntabwo zizagaruka igitwe? nonese ko muri UR bishyura meshi muzatanga ubufasha?