Print

Umusore yategetswe kurya urusenda rwinshi cyane nyuma yo gufatwa ari kwiba inkweto ku musigiti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2019 Yasuwe: 3539

Uyu musore w’igisambo wacungaga ku jisho abayisilamu bari gusari yarangiza akagenda akiba inkweto basize ku muryango,yafashwe arangije ahabwa igihano cyo guhekenya insenda nyinshi.

Uyu musore utavuzwe amazina,yari yarazengereje abayisilamu bo ku musigiti witwa Sakina uherereye ahitwa Majengo kubera kubiba inkweto buri munsi bagasubira mu rugo bambaye ibirenge byatumye bakaza umutekano,aje mu kazi nkuko yari asanzwe abigenza bahita bamufata.

Ubwo uyu mujura yafatwaga n’itsinda ry’abayisilamu,havuyemo uwitwa Benarfa wasabye bagenzi be kutamukubita cyangwa kumufungisha,ahubwo bamuzanira insenda nyinshi zizwi nka pilipili bamutegeka kuzirya,zimugwa nabi cyane.


Comments

mazina 4 February 2019

This is torture.Uretse n’Imana,amategeko y’abantu abuzanya Torture.Imana ntabwo ishaka ibintu nk’ibi.Nubwo abantu bavuga ngo Imana itwika Abanyabyaha mu Muriro Utazima (Hell),ni ikinyoma.
Muli Abaroma 6:23,havuga ko "igihano k’icyaha ari urupfu".Nukuvuga gupfa ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Umuriro uvugwa muli Bible,ni ikigereranyo yo "gupfa burundu",ntuzazuke.Urugero,muli Yuda 7,Bible ivuga ko imijyi ya Sodoma na Gomora yahanishijwe umuriro w’iteka.Nukuvuga ko iyo mijyi itazongera kubaho.Yararimbutse nkuko Luka 17:29 havuga.Ariko abantu bumvira Imana,izabazura ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo nkuko Yohana 6:40 havuga.