Print

Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gutera inda umunyeshuli w’imyaka 17

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 February 2019 Yasuwe: 4248

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi.com abitangaza,uyu mwarimu yafashwe tariki 2 Gashyantare 2019 ubwo bamusanganaga uyu mwana w’umukobwa mu nzu acumbitsemo mu mudugudu wa Kibondo.

Uyu mukobwa w’umunyeshuli utatangajwe amazina ye ku mpamvu z’ umutekano we yavuye ku ishuli yigaho i Nyamata mu karere ka Bugesera aza ku guhura n’uyu mwarimu.

Uyu mwarimu yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu murenge wa Kabarore naho uyu mwana we bakaba bamujyanye ku bitaro bya Kiziguro ngo asuzumwe dore ko bivugwako yaba atwite inda y’amezi 6.


Comments

agaciro peace 6 February 2019

Iriya myaka ni mibi kabisa, ikihutirwa ni ukongera inyigisho zihabwa abana ku buzima bw’imyororokere kuko ntawe bafata ku ngufu ahubwo kwifata birabagora cyane noneho no kwirinda bakaba nta bumenyi babifiteho. Gufunga abantu ni kimwe ariko si umuti urambye w’iki kibazo.